Our two countries cooperate together on public health. And American citizens, organizations, and businesses are helping Rwandans fight coronavirus, too. Let’s listen to one of these stories.Atlanta-based Kula Project empowers Rwandan coffee farmers through business and leadership training since 2015. Thanks to an online fundraising campaign and an awarded food relief grant, Kula has worked with Kayonza, Gakenke, and Nyamasheke districts to provide food, masks, and soap directly to 1,060 households, and additional financial support to the districts as they continue their community response.
Kinyarwanda:
Leta zacu ni abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuzima. Kandi Abanyamerika, imiryango inyuranye n’ubucuruzi bunyuranye by’Abanyamerika barimo gufasha Abanyarwanda mu kurwanya Corona. Reka twumve inkuru imwe muri zo. Kula Project ni umuryango utegamiye kuri leta ufite icyicaro Atlanta muri Amerika, watangijwe muri 2015, ukaba ugamije guteza imbere abahinzi ba kawa bo mu Rwanda, binyuze mu bucuruzi no kubongerera ubumenyi mu miyoborere. Ishingiye ku nkunga yakusanyije inyuze ku buvugizi ku kumbuga nkoranyambaga, ndetse n’ inkunga y’ibiribwa yahawe , Kula yakoranye n’uturere twa Kayonza, Gakenke na Nyamasheke, batanga ibiribwa, udupfukamunwa ndetse n’amasabune ku miryango igera ku 1060. Hari kandi n’inkunga y’amafaranga yahawe utwo turere kugira ngo abunganire mubikorwa byo kurengera abaturage.