Good afternoon!
Mwiriwe!
I would like to thank the Réseau Rwandais des Personnes Vivant avec le VIH/SIDA (RPP+) and its chairperson, Sylvie Muneza, as well as Her Excellency Minister of Health, Diane Gashumba, and the Mayor of Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, and others here. Together, all of us will be able to fight discrimination and stigma, and move forward inclusion.
Ndashimira Réseau Rwandais des Personnes Vivant avec le VIH/SIDA RPP+ n’umuyobozi wayo Sylvie Muneza kandi ndashirmira Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, kandi ndashimira Mayor wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, n’abandi muri hano. Mwese hamwe mushobora kurwanya ihezwa no gutez’imbere kudaheza.
This year, we celebrate the 15th anniversary in Rwanda of the U.S. President’s Emergency Plan for AIDS Relief, known as PEPFAR.
Muri uyu mwaka mu Rwanda, turizihiza isabukuru y’imyaka cumi n’itanu ya gahunda idasanzwe ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika igamije kurwanya SIDA; izwi nka PEPFAR.
Today, I can say with confidence that by working together we have the ability to control the HIV epidemic in Rwanda by 2020.
Uyu munsi ndahamya ko dushyize hamwe twabasha kurwanya icyorezo cya SIDA mu Rwanda mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri.
Since PEPFAR began in 2003, more than 16 million lives have been saved across the world.
Kuva PEPFAR yatangira mu mwaka w’ibihumbi bibiri na gatatu, harengewe ubuzima bw’abasaga miriyoni cumi n’esheshatu ku isi.
PEPFAR has invested more than one billion dollars in Rwanda to fight and treat HIV/AIDS (since 2004).
PEPFAR yatanze amadorari asaga miriyari imwe mu Rwanda mu kurwanya icyorezo cya SIDA no kuvura abantu babana na virusi itera SIDA.
This year alone, PEPFAR in Rwanda has supported the following areas:
Muri uyu mwaka gusa, PEPFAR yateye inkunga u Rwanda muri ibi bikurikira:
First: Anti-retroviral treatment for nearly 100,000 positive persons;
Icya mbere: gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku bantu hafi ibihumbi ijana; Birashimishije!
Second: Voluntary medical male circumcision for more than 150,000 men;
Icya kabiri: Serivisi zo kwicyebesha ku bushake ku bagabo zahawe abagabo ibihumbi ijana na mirongw’itanu; Birashimishije!
Third: Care for over 100,000 vulnerable children and their caregivers.
Icya gatatu: Muri gahunda yita ku bana bugarijwe n’ ibibazo ndetse n’ ababarera, hafashijwe abasaga ibihumbi ijana. Birashimishije!
People living with HIV have a big role to play: They are able to encourage others to know their status and can help them find treatment, if needed.
Abantu babana na virusi itera SIDA bafite akamaro kanini: Bashobora gutera umwete abandi bakamenya uko bahagaze kandi bakabafasha kumenya aho bafata imiti niba bayikeneye.
Thank you, and let’s keep fighting together to reach HIV/AIDS epidemic control!
Murakoze! Muze dushyire hamwe twese dukomeze kurwanya icyorezo cya SIDA.